Kuri uyu wa 06/10/2026 twizihije umunsi mukuru w’abageze mu zabuku ku nsanganyamatsiko: *Ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.* Mu kwizihiza uyu munsi hatanzwe ibiganiro,haremerwa abageze mu zabukuru ndetse hanakorwa ubusabane.
Muri iki gitondo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Rwikangura Jean yifatanyije n'abaturage bo mu isibo y'Ubutwari mu Kagari ka Kigali muri Sport Rusange #CarFreeDay. @Nyarugenge @CityofKigali
Mu ruzinduko intumwa za rubanda mu nteko nshingamategeko @RwandaParliamnt,zirimo muri @CityofKigali bareba ibikorwa by'iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka basuye Umudugudu w' ikitegererezo wa Bwiza Estate, Cite z' imiturirere na IDP Model ya Karama.
Uyu munsi mu bikorwa by'inteko z'abaturage ES w'Umurenge Rwikangura Jean, yifatanyije n'abaturage mu gukemura ibibazo banaganira ku mutekano,Isuku n'Isukura,Intore mu biruhuko,kwitabira Musa na Ejo heza, yakanguriye kandi ababana batarasezeranye imbere y'amategeko kubikora
Kuri uyu wa kane hatashywe Irerero ryubatswe mu Mudugudu wa Makaga mu Kagari ka Rwesero. Iri rerero ry’abana ryubatswe ku bufanye bw' Ingabo na Police.
Kuri uyu wa gatanu ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyabugogo harimo kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hibukwa cyane abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo